Date:

Share:

Perezida Museveni yasubije abavuga ko ashaka gusimburwa na Muhoozi

Related Articles

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko nta gahunda afite yo gushyigikira  ko umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ari we wamusimbura.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo na Televiziyo byo mu gihugu cya Turukiya (TRT World).

Museveni yavuze ko ibirori by’isabukuru bimaze iminsi biba ntaho bihuriye no gufasha umuhungu we gutangira kwigaragaza mu bya politike.

Yagize ati “Byari ibirori by’isabukuru ye y’amavuko [ariko] abantu bagaragaza ubushake bwo kubikora ahantu hatandukabye nabo, yari isabukuru y’amavuko.”

Ni ibirori byitabiriwe na Perezida Kagame Paul

Perezida Museveni yakomeje avuga ko Uganda ari igihugu cy’Abanya Uganda atari akarima ke.

Ati “Uganda ni iya Abagande ntabwo ari iy’umuryango wanjye. Abagande nibo bazihitaramo [uzabayobora].

Lt Gen Muhoozi mu minsi ishize nibwo yajyanywe mu nkiko aryozwa gutegura ibirori by’isabukuru byaragaragayemo kwiyamamariza kuzaba Perezida wa Uganda nkuko munyamategeko Gawaya Tegule wo muri Uganda yatanze ikirego avuga.

Imbaga nyamwinshi  muri Uganda yishimiye isabukuru ye mu mujyi Kampala

Uyu munyamategeko yavuze ko mu birori bitandukanye byagaragayemo abantu bambaye imipira yanditseho ngo “Muhoozi ni Perezida utaha” bihabanye n’amategeko ngengamyitwarire y’igisirikari cya Uganda (UPDF).

Uyu munyamategeko yasabaga UPDF kugira inama Muhoozi ku bijyanye n’ikinyabupfura.

Urukiko rwahaye iminsi 10 Gen Muhoozi kuba yatanze ibisobanudo kuri iki cyaha ashinjwa.

Perezida Kagame yageze muri Uganda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles