Date:

Share:

Perezida Museveni yakoreye agashya muri Kenya

Related Articles

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatunguye abanya Kenya yitwaza imodoka ye bwite mu nama yahuje abakuru b’ibihugu ba EAC.

Tariki ya 20 Kamena 2022 nibwo Perezida Museveni yagiye muri Kenya yitwajwe imodoka ye bwite yo kugendamo mu nama yari yitabiriye yiga ku mutekano wo mu karere k’Ibihugu by’Iburasirazuba (EAC) yigaga cyane cyane ku Rwanda na Congo.

Abantu batangajwe n’uko yagiye yitwajwe imodoka aza kugendamo mu ruzinduko rw’umunsi umwe gusa.

Ni we muperezida wakoze ibi bintu bidasanzwe.

eac presidents

Bagenzi be bo bakoresheje imodoka leta ya Kenya yari yateguye berekeza aho inama yabereye.

Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyitwa Tuko kivuga ko hari abavuga ko iyi modoka ishobora kuba yaratwawe mbere y’uko Perezida Museveni yitabira iyi nama.

Ikindi cyatunguye abanya Kenya, Museveni w’imyaka 77 yagiye yambaye bitandukanye na bagenzi be.

Mu bandi bari kumwe muri iyi nama harimo Felix Tsishekedi, Evariste Ndayishimiye, Salva Kiir na Paul Kagame w’u Rwanda.

Museveni yerekeje Kenya akoresheje indege ariko aza kugenda mu modoka ye bwite yari yavuye muri Uganda

Usibye we wenyine, abandi bakuru b’ibihugu bari bambaye mu buryo bwa kiyobozi ariko we yari yiyambariye ikote rya gisirikari n’ingofero ye atajya yibagirwa na rimwe.

Mu nama, Perezida Museveni we yavuze ko ibihugu byose bya EAC bikwiye gukora igishoboka cyose bahashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Ugandan President Museveni arrives in Kenya for visit » Capital News

Yagize ati “Tugomba gukora ibishoboka byose tukarandura iriya mitwe kuko abantu bamaze guhangayika bihagije.”

Ikindi kivugwa ku ruzinduko rwa Perezida Museveni nuko atigeze asuhuza bagenzi be ngo abahe intoki, ibintu byagaragaye ko ari nko kwirinda COVID-19.

Perezida Kagame yanenze Tshisekedi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles