Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yanzuye ko atakije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ahitamo kohereza Umunyamabanga wa Leta ya Vatican Cardinal Pietro Parolin.
Impamvu nyamukuru ivugwa ku isubikwa ry’ingendo ze byatangajwe ko ari uburwayi afite muri iyi minsi. Kenshi agaragara agendera mu igare ry’abafite ubumuga.
Papa Francis yari ategerejwe muri RDC na Sudani y’Epfo.
Mu mitegekere ya Vatican hari umuntu ufite inshingano za Dipolomasi n’izijyanye na Politiki.
Afatwa nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga cyangwa se Minisitiri ushinzwe izo nshingano muri za Repubulika zisanzwe.
I Vatican uwo mwanya witwa Cardinal Secretary of State. Magingo aya ufitwe na Cardinal Pietro Parolin guhera mu 2013.
Vatican yatangaje ko Papa Francis yanzuye ko Cardinal Pietro Parolin azamwohereza i Juba n’i Kinshasa mu kwereka abaturage ba RDC na Sudani y’Epfo ko abazirikana.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’aho Papa Francis asubitse urugendo yateganyaga gukorera muri ibi bihugu byombi. Abaganga be bamugiriye inama yo gusubika izo ngendo kubera ububabare yari afite mu ivi butuma muri iki gihe asigaye atwarwa mu igare.
Cardinal Parolin azakorera uruzinduko muri ibyo bihugu mu cyimbo cya Papa Francis kuva ku wa 1 Nyakanga kugera ku wa 8 Nyakanga.
Ni ingendo zizaba mu gihe n’ubundi izo Papa yateganya kuba zagombaga kubera.
Ku wa Gatatu Nyakanga Papa Francis azasomera misa Abanye-Congo baba i Roma, itariki imwe n’iyo yari gusomera misa i Kinshasa.