Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya Airtel-Tigo yatangaje ko umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane nka KNC yabaye ambasaderi wayo mu ishami rya Airtel Money.
Iyi sosiyete ivuga ko KNC yabaye “Ambasaderi w’Ubucuruzi.”
Umuyobozi mukuru wa Airtel Money, Bwana Jean Claude Gaga yatangaje ko “KNC yinjiye mu muryango wa Airtel Money nka Brand Ambasador mushya.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bwana Kakooza yagaragaje ko nawe yishimiye kwinjira muri Airtel Money nka ‘Brand Ambasador’.
Yagize ati “Nishimiye kwinjira mu muryango wa Airtel iza kw’isonga mu gutanga serivisi nyinshi zidasanzwe abakozi bayo bazanye ku isoko kandi ndashaka gukoresha #AirtelMoney muri gahunda zose zanjye bwite yewe mo mu bucuruzi bwanjye ndetse naniteguye gukoresha ijwi ryanjye mbyamamaza ku bakoresha serivisi z’ubucuruzi bw’utumanaho ngendanwa, bakagerwaho n’ibyiza bagezwaho na Airtel Money mu ngeri zitandukanye bakanamenya uburyo ishobora kubahindurira ubuzima bukarushaho kuba bwiza.”
KNC ni umunyamakuru akaba na nyiri RADIOTV1 hamwe n’ikipe ya Gasogi United.

