Date:

Share:

Papa yemeje ko ashobora kwegura

Related Articles

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aho yakenera gutekereza kwegura.

Papa avuga kandi ko yakwegura mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye kuba akora.

Yabivuze ubwo yari ashoje uruzinduko rwe muri Canada aho yasabye imbabazi abasangwabutaka, uruzinduko rwabayemo gukora ingendo cyane n’iminsi y’akazi kenshi.

Papa Francis w’imyaka 85 yashimangiye ko kuri ubu ashaka gukomeza inshingano ze kandi ko azayoborwa n’Imana ku gihe azeguriraho, mu gihe byaba bibayeho ko acyenera kwegura.

Ari mu igare ry’abarwayi mu ndege iva mu gace k’amajyaruguru cyane ka Canada ka Arctic yerekeza i Roma yabwiye abanyamakuru ati “Ntabwo ari ibyago guhindura Papa, ntabwo ari kirazira”.

Yakomeje agira ati “Umuryango [wo kwegura] urafunguye – ni ikintu gishoboka gisanzwe. Ariko kugeza uyu munsi sindakomanga kuri uwo muryango. Sindagera aho numva nkeneye gutekereza ko ibi bishoboka – ibyo ntibivuze ko mu minsi ibiri iri imbere ntashobora gutangira kubitekerezaho.”

Papa Francis avuga ko ‘asabye imbabazi cyane’ abarokokeye mu mashuri yo muri Canada 26 Ukw’indwi 2022

Mu mezi ya vuba aha ashize Papa Francis yakomeje kugira ingorane y’ivi yagize ingaruka ku gushobora kugenda n’amaguru kwe.

Igice kinini cy’uruzinduko rwe muri Canada yakimaze agendera mu igare ry’abarwayi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles