Kuri uyu wa Gatatu Tariki 31 Kanama 2022 nibwo umuhanzi The Ben yateye intambwe nshya asezerana mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella.
Ni umuhango wabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura aho mu cyumba aba bombi basezeraniyemo nta munyamakuru wari wemerewe kuhinjira.
Aherekejwe na Meddy, Kavuyo, Lick Lick n’abandi bavuye muri Amerika, The Ben yasezeranye na Miss Pamella.
The Ben yagize ati “Ndishimye n’ikimenyimenyi twabuze amagambo tubivugamo, turabashimiye abanyamakuru kuba mwaje kudushyigikira.”
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.
- Advertisement -