Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yatanze aguye mu rugo rwe mu gace ka Balmoral muri Ecosse, ku myaka 96 y’amavuko, amaze imyaka 70 ku butegetsi bw’Ubwami bw’u Bwongereza. Itangazo ryatanzwe n’Ubwami bw’u Bwongereza rivuga ko Umwamikazi Elizabeth yatanze atababaye ndetse ko umubiri we uzagarurwa i Londres ku wa Gatanu. Bivuze ko uyu mugoroba uri bugume mu gace ka Balmoral.
Itangazo ry’uko yatanze, ryatambukijwe kuri BBC nk’igitangazamakuru cy’igihugu. Amabara ya BBC yahise ahindurwa ako kanya, aba umukara n’umweru bitandukanye n’uko ubusanzwe aba ari umutuku n’umukara.
Nyuma y’itangazo ryasubiwemo inshuro ebyiri, hahise hashyirwaho indirimbo yubahiriza igihugu yitwa God Save the Queen, mu gusabira Umwamikazi Elizabeth watanze.
Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kane nibwo byatangiye kuvugwa ko ubuzima bw’umwamikazi buhangayikishije cyane. Minisitiri w’Intebe, Liz Truss, yatangaje ko igihugu cyose gihangayikishijwe n’amakuru aza guturuka ibwami.
Kuva muri Nyakanga ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II ntibwari bumeze neza ku buryo byavugwaga ko ubu yatakaje ibiro byinshi.
Ntabwo Umwamikazi Elizabeth yari amaze iminsi i Londres aho asanzwe atuye, ahubwo kuva muri Nyakanga yari mu gace ka Balmoral muri Ecosse, hamwe mu hantu akunda cyane.
Ku wa Kabiri, Umwamikazi Elizabeth II yari yabonanye na Liz Truss watangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe. Yari yanabonanye na Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Boris Johnson.
Umunsi wakurikiyeho, gahunda umwamikazi yari kwitabira zirimo inama yagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga, zarasubitswe, bivugwa ko ananiwe cyane akeneye kuruhuka