Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko abasirikari ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bavogereye u Rwanda ku mupaka uhuza ubihugu byombi wa Rusizi.
Ni imirwano yabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023 ahagana saa 4:30 zo mu rukerera.
RDF ivuga ko habayeho kunwana birukana abasirikari ba FARDC bari gahati ya 12 na 24 binjiye ku butaka bw’u Rwanda barasa ariko nta muntu wahakomereye.
Si bwo bwa mbere abasirikari ba Congo bavogereye u Rwanda, ku mupaka wo mu karere ka Rubavu umwaka ushize harasiwe abarenze babiri mu bihe bitandukanye bose binjira barasa.
Congo kugeza ubu ntabwo irahagarika ubushotoranyi, ibintu bisa ngaho ishaka kwinjira mu ntambara ku buryo bweruye.
