Igisirikari cy’u Rwanda gitangaza ko cyarashe umusirikari wa Congo wambutse umupaka arasa akaza kuhasiga ubuzima.
Ibi byabereye mu karere ka Rubavu hagati y’umupaka munini n’umuto uzwi nka Grande Barrière na Petite Barrière, umupaka uhuza ibihugu byombi, ahagana saa 5:35 z’umugoroba.
Itangazo rya RDF rivuga ko abasirikari ba Congo bahise barasa ku ngabo za RDF, habaho kurasana ku mpande zombi, ariko ubu nta kibazo gihari.
Ni ubushotoranyi bukozwe bukurikira ibindi bikorwa bitandukanye byakozwe n’abasirikari ba Congo mu bihe bitandukanye.
Tariki ya 15 Gashyantare nibwo na none ingabo z’u Rwanda zatangaje ko abasirikari ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bavogereye u Rwanda ku mupaka uhuza ubihugu byombi wa Rusizi.
Habayeho kurasana ariko icyo gihe ntihagira uhasiga ubuzima ku mpande zombi.