Date:

Share:

Breaking news! M23 ihagaritse imirwano

Related Articles

Inyeshyamba za M23 zamaze gutangaza ko zihagaritse imirwano ku mugaragaro mu rwego rwo gushyiraho inzira y’ibiganiro na leta ya Kinshasa igamije kugarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni itangazo M23 yasohoye rivuga ko guhera uyu munsi saa 12:00 bahagaritse urugamba nyuma y’ibiganiro byabereye muri Angola.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’ibiganiro byahuje uyu mutwe hamwe na Perezida wa Angola, João Manuel Lourenço, byabereye i Luanda.

M23 ivuga ko yiteguye gukomeza kwirinda igihe yaba igabweho ibitero n’ingabo za Congo igihe zaba zihuje n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo nka FDLR, Mai Mai n’izindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles