Umureti ni umwe mu mafunguro akunzwe gufatwa mu gitondo nka ‘breakfast’ mu rurimi rw’Icyongereza ukaba uzwiho kuryoha cyane cyane iyo watetswe neza.
Mu bihugu bitandukanye ku isi bateka umureti mu buryo butandukanye ikaba imwe mu mpamvu bavuga ko urimo amoko arenga 469 bitewe n’umwihariko wa buri bantu nk’uko urubuga www.cooks.com rutangaza.
Iyo ugiye gutegura ‘umureti special’ dore ibikoresho wifashisha:
- Amagi
- Inyama
- Ifiriti
- Ibitunguru
- Poivron
- Inyanya
- Sereri
- Umunyu
- Marigarine cyangwa amavuta
- Ipanu cyangwa isafuriy
- Twinjire mu gikoni
Uko bikorwa:
Fata inyama uzikatemo uduce duto uzitogose nurangiza uzikarange mu mavuta zishye neza. Teka ifiriti bisanzwe mu mavuta ariko ntuzihishe cyane kuko tuza kongera kuyiteka.
Kata puwavuro, ibituguru, n’inyanya. Mena amagi uyakoroge neza kandi ushyiremo numunyu uringaniye.
Iyo umaze gutegura ibyo byose ushyira ipanu cyangwa isafuriya ku ziko. Shyiramo marigarine cyangwa amavuta biringaniye bitewe n’ibyo ugiye guteka uko bingana, namara gushya ushyiremo inyama n’ibitunguru.
Nyuma y’akanya gato shyiramo puwavuro, sereri n’inyanya nibimara gushya ushyiremo ya firiti wabanje guteka.
Nyuma y’ibyo sukamo ya magi wakoroze use nupfundikira kugira ngo abyimbe, nyuma y’akanya gato uhindure uruhande rwo hejuru rujye hasi. Komeza uhindure kandi uwukande kugira ngo amagi yaheze hagati azamuke. Nubona bimaze gushya byahwanye uwuterureho utegure ameza.
Umureti uteguye gutya nibwo uryoha ukanabamo intungamubiri zinyuranye cyane cyane nk’izo usanga mu magi no mu mboga wakoresheje.