Date:

Share:

DJ Ira yabuze umubyeyi

Related Articles

Iradukunda Grace Divine uzwi nka FJ Ira ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we Mbonimpa Juvénal.

Se wa Dj Ira yitabye Imana mu ijoro rya tariki 12 Kamena 2023 afite imyaka 67. Kugeza ubu ntiharatangazwa icyamuhitanye.

Mu butumwa uyu mukobwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yashimiye umubyeyi we kuri buri kimwe cyose yamukoreye akiriho, amusaba guhora amureberera mu nzira zose acamo.

Yagize  ati “Warakoze kuri buri kimwe cyose Data, nzi ko uzahora undeberera nk’uko na we uhorana na malayika murinzi. Ndagukunda cyane.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles