Date:

Share:

Zari agiye gukora ubukwe

Related Articles

Zari Hassan yahishuye ko ateganya gukora ubukwe n’umukunzi we Shakib Cham mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.

Ni ubukwe buteganyijwe kubera muri Uganda mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza.

Aba bombi bamaze hafi umwaka bari mu rukundo nyuma yaho Zari atandukanye n’abandi bagabo barimo na Diamond Platnumz.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Zari yatangaje ko ashaka kwihutisha ubukwe.

Yagize ati “Ntekereza ko nshaka kibyoroshya….mwibuke ko habaho gushyingiranwa ariko hakaba n’ubukwe aho abantu bahurira hamwe bakishima.”

Zari kandi yanyomoje abavuga ko umukunzi we yatangiye kwinjirirwa n’abandi bagore avuga ko asoma ubutumwa bwose bamwandikira ariko umugabo we atajya abasubiza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles