Date:

Share:

APR FC yirukanye abakinnyi 10

Related Articles

Ikipe ya APR FC, yamaze kumenyesha abakinnyi 10 ko batazakomezanya abandi babiri babwirwa ko bagiye gutizwa.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo hatangajwe abakinnyi bagomba gusohoka mu kipe y’Ingabo nyuma yo kugarura abanyamahanga.

Abasohokamo batangarijwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’iyi kipe, abatoza, abakozi ndetse n’abakinnyi ba yo.

Ubuyobozi bwemeje ko abirukanwe barimo Manishimwe Djabel, Itangishaka Blaise, Rwabuhihi Placide, Ishimwe Fiston, Ndikumana Fabio, Nsanzinfura Keddy, Ndayishimiye Didiedonné, Uwuduhaye Aboubakal, Nsegimana Irishad na Mugisha Bonheur.

Abakinnyi batijwe ni Mugunga Yves na Ishimwe Anicet.

Ibi bibaye nyuma y’uko iyi kipe ifashe umwanzuro wo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga ndetse ikanongeramo abarimo Nshimirimana Ismaël Pichu, Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Apam na Victor Mbaoma.

APR FC yari imaze imyaka isaga 12 yarafashe Abanyarwanda gusa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles