Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yatangaje ko abakandida 17 ari bo bahataniye kuvamo Meya uzayabora akarere ka Rubavu.
Ibi byatangajwe muri gahunda ijyanye n’amatora y’abazasimbura Abajyanama, Abayobozi b’Ubuturere n’Ababungirije birukanwe mu turere twa Rutsiro, Rubavu na Rwamagana.
Ni amatora ateganyijwe tariki ya 11 Kanama 2023 nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza.
Ni amatora azasiga Akarere ka Rubavu kabonye Meya mushya uzambura Meya Kambogo Ildephonse wirukanwe na Njyanama y’Akarere ka Rubavu azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage mu gihe cy’ibiza.
NEC igaragaza ko abagera kuri 17 aribo batanze kandidatire mu matora azaba muri Rubavu azasiga hatowe abajyanama bashya n’umuyobozi mushya.