Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yirukanye Mukamasabo Appolonie ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere.
Mukamasabo yazize imiyitwarire n’imikorere idahwitse nkuko itangazo ribigaragaza.
Yirukanwe akurikiye Ildephonse Kambogo wayoboraga Akarere ka Rubavu wazize intege nke mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.

Hagati aho François Habitegeko wari umuyobozi w’iyi Ntara y’Iburengerazuba nawe yakuwe mu nshingano.
We nta makosa yaba yarakoze aramenyekana.