Umuhanzi wo muri Tanzanian Diamond Platnumz yajyanywe mu bitaro igitaraganya kwivuza indwara itaramenyekana.
Muri iyi wikendi ishize nibwo Diamond yagaragayeho indwara idasanzwe agira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi ubwo bari mu bitaramo bya Wasafi Festival ahitwa Arusha maze ahita ajyanwa mu bitaro.
We ubwe yitangarije ko umunsi we watangiye nabi asaba abakunzi be kumuba hafi kabamusengera.
Yagize ati “Umunsi wanjye watangiye nabi hano muri Arusha, nagize umuriro mwinshi bisanba ko njya kwivuza. Ndashimira Imana ko ndimo kugenda ntora agateke. Mukomeze munsengera nkire.”
Diamond yasangije abakunzi be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza abaganga barimo kumwitaho mu bitaro.
Ntabwo indwara yamufashe iramenyekana cyangwa we ubwe ngo ayibwire abamukurikira.