Gutera akabariro cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ingenzi kandi ni ingingo yubahwa, igarukwaho cyane mu buzima bwa buri munsi.
Umugabo unanirwa gushimisha umufasha we ntabwo yitwa umugabo kuko kubaka urugo biba byamunaniye.
Benshi bavuga ko urugo rurimo umunezero ruba rushingiye cyangwa rwubakiye kuri iyi ngingo, aho ikorwa nabi usanga ibintu byarazambye hariho gucana inyuma.
Hari bimwe mu biribwa wowe mugabo cyangwa nyamugore wafata bigafasha umubiri wawe kubona imbaraga cyangwa kwitegura kujya muri iki gikorwa.
Ibiribwa bimwe usanga bifasha abagabo cyane kurusha abagore cyangwa bigafasha abagore kurusha abagabo.
Bimwe muri ibyo biribwa n’ibi bikurikira:
Shokora (Chocolate)
Shokora izwi cyane kugufasha abagiye gutera akabariro ariko cyane cyane igitsinagore bikaba akarusho.
Ikawa
Si inkuru kuvuga ko ikawa itera ubushyuhe! Ariko na none abahanga bavuga ko ifasha mu gutera akanyamuneza (mood).
Ubuki
Ubuki ni isoko nziza y’ibinyabutabire bya ‘antioxidants’ ariko nta bushakashatsi buhari bwemeza ko ifasha kongera ubushake ku bagiye gukora imibonano nubwo hari abahamya ko ibagirira akamaro.
Inkeri (Strawberries)
Inkeri nazo zishyirwa mu birirwa umuntu yakwifashisha mu gihe yitegura gukora iki gikorwa cy’abantu bakuze.
Umuneke
Mu bindi bivugwa harimo urubuto rw’umuneke nubwo nta bushakashatsi bushingiye kuri siyansi buhari bwemeza ko utera ubushake.
Ubusanzwe umuneke ni isoko ya ‘potassium’ ifasha umusemburo wa testosterone mu ikorwa n’irekurwa ryawo. Iyo urekuwe ari muke, habaho kunanirwa gutera akabariro cyangwa kugira ubushake buke.
Mu bindi bintu bivugwa wakwitaho harimo:
- Kuryama ukaruhuka cyane cyangwa gusinzira bihagije
- Kwirinda umujagararo (stress)
- Gukora siporo
- Kurya Watermelon