Date:

Share:

Menya neza amavangingo y’umugore n’iki nuko aboneka

Related Articles

Amavangingo ni uruvange rw’amazi ashyushye n’ibinure bicye cyane bituruka mu kenge gato kari munsi yaho rugongo (Clitoris) itereye ku gitsina cy’umugore.

Aya mavangingo aboneka gusa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa umugore (umukobwa) igihe arimo kwikinisha (masturbation).

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, umugabo cyangwa umugore afata umutwe w’igitsina gabo (gland du pénis) akayishibura hagati y’imishino (Labias) na rugongo (Clitoris) mu buryo bworoheje (slow slide motion) maze uko umugore cyangwa umukobwa aryoherwa yirekura bityo bigatuma amavangingo yisuka inshuro nyinshi.

Ese abagore bose bagira amavangingo?

Nta mugore utagira amavangingo gusa umugore ku wundi ararutanwa mubwinshi gusa hari impamvu nyinshi zishobora gutuma aba make cyangwa akabura burundu harimo:

  • Kuba utishimiye uwo muri gukorana imibonano mpuzabitsina
  • Kuba ubikoze bwa mbere cyangwa gake cyane ku buryo umubiri utarafunguka ngo wirekure.
  • Kuba uwo muryamanye atazi kuyashakisha cyangwa woe ubwawe utabimufashamo ngo aboneke.
  • Kuba urwaye indwara zibasira igitsina ( inféction vaginales)
  • Kuba urwara ihahamuka riterwa no kuba warafashweho ku ngufu.

Dore amafunguro yagufasha gutera akabariro neza

Ikindi kandi hari abagore banyara cyane atari uko bakungutiwe ngo banyare ahubwo niyo wamurongora bisanzwe bituma azana amavangingo.

Ikindi kandi hari abakobwa benshi batarabyara cyangwa batamenyereye imibonano mpuzabitsina, ntibakunda kugaragaza amavangingo bitewe nuko umubiri wabo uba ukifunze (imisemburo iba ikiri mishya).

Ikindi kunyara ku mugore bitandukanye no kurangiza kwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ikigaragaza umugore warangije mu gihe cy’imibonano, agira ubukirigitwa ku gitsina ( kuryoherwa cyane kandi akumva araruhutse (acika intege) mu gihe iyo anyazwa aba yumva ari byiza kandi byakomeza gukorwa.

Hari abitiranya kuzana amavangingo no kunyara bisanzwe gusa ntibishobokako mu gihe cy’imibonano umugore yazana inkari zisanzwe cyeretse iyo afite uburwayi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles