Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023 yeguje Mukarutesi Vestine wari umuyobozi wako azira kutuzuza inshingano uko bikwiye.
Itangazo rimweguza rivuva ko “Inama Njyanama idasanzwe yafashe umwanzuro wo guhagarika mu nshingano zo kuyobora akarere kubera kutubahiriza inshingano uko bikwiye.”
Mukarutesi aje yiyongera ku bandi beretswe imiryango muri iyi Ntara y’Iburengerazuba barimo Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu na Nyamasheke.