Date:

Share:

Guverineri Gasana yatawe muri yombi

Related Articles

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi uwari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba  Rtd CG Gasana Emmanuel.

Ni nyuma yaho hasohotse itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe tariki ya 25 Ukwakira 2023 rivuga ko “yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

RIB yatangarije RBA ko hashize igihe akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko nk’Umuyobozi w’Intara Ntara y’Iburasirazuba mu nyungu ze bwite.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry avuga ko iperereza rikomeje, ko andi makuru azatangazwa bishingiye ku byo iperereza rizagenda rigaragaza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles