Date:

Share:

Abegereye ikirunga cya Nyamuragira basabwe kuba maso

Related Articles

Ikigo gishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ibirunga giherereye i Goma (GVO) cyasabye abantu baturiye Nyamuragira ko bakwiye kuba maso.

Ibi byatangajwe nyuma yaho Nyamuragira igaragaje impinduka zidasanzwe nubwo GVO ivuga ko zidateye inkeke.

Itangazo cyasohoye rivuga ko ibikoma byazamutse aho impinduka zatangiye kugaragara tariki ya 4 Ugushyingo 2023.

Itangazo rivuga ko “ibara ritukura na gaze ari bimwe mu bimenyetso bigaragarira amaso ku mu bice bya Nyiragongo, Masisi, Rutshuru n’umujyi wa Goma.

GVO yavuze ko ikoranabuhanga rigaragaza ko ibi bimenyetso bigeze mu ibara ry’umuhondo bityo abaturage basabwe gutuza, kuba maso no kwitonda.

Nyamuragira ni ikirunga giherereye mu burengerazuba bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iruka ryayo rya nyuma ryabaye muri 2011 aho hashize imyaka 100 kirutse mu buryo bukomeye.

Nyamuragira kimwe na Nyiragongo ni ibirunga biri muri aka karere bihorana ibimenyetso byo kuruka isaha n’isaha.

Nyiragongo iheruka kuruka muri 2021 aho iruka ryayo ryagize ingaruka no mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Rubavu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles