Date:

Share:

Urukiko rwategetse ko Kabuga arekurwa

Related Articles

Abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire bategetse ko Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 arekurwa kandi urubanza rwe ruhagarikwa kugeza igihe kitazwi.

Aba bacamanza bavuze ko habayeho “ikosa ryo mu mategeko” mu kwezi kwa Kamena ubwo rwafataga icyemezo ko Kabuga akwiye kuburanishwa mu bundi buryo bworoheje kandi ruzi uko ubuzima bwe bumeze.

Urugereko ruri munsi yarwo rwategetswe gukora ku bijyanye no kurekura Kabuga.

Kabuga yafatiwe mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa hafi y’i Paris rwagati tariki ya 16 Gicurasi muri 2020.

Kabuga yari amaze imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles