Date:

Share:

Amerika yemeje ko u Rwanda na Congo byashyigikiye ko imirwano iba ihagaze 

Related Articles

Leta ya Amerika yatangaje ko hashyizweho amasaha 72 y’agahenge mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),  imirwano ikaba ihagaze.

Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023 rivuga ko uku guhagarika imirwano byasabwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko u Rwanda na Congo bagashyigikira ubu busabe.

Ibi bibaye  nyuma yaho tariki ya 19 na 20 Ugushyingo 2023, Avril Haines, uyobora ubutasi bwa Amerika yagiriye uruzinduko muri ibi bihugu byombi agahura na Felix Tshisekedi wa Congo ndetse akambuka no mu Rwanda akabonana na Perezida Kagame Paul.

Itangazo rivuga ko imitwe yitwaje intwaro ihagarika imirwano mu gihe cy’iminsi itatu mu rwego rwo gufasha ingabo ziri Mushaki n’umuhanda wa Kirolirwe-Kitchanga  kuva mu birindiro byazo.

Leta ya Amerika kandi ivuga ko ikomeje gufasha amasezerano ya Nairobi na Luanda ko ashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukemura iki ibazo kimaze imyaka mu burasirazuba bwa Congo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles