Date:

Share:

Visi Perezida wa Malawi yaguye mu mpanuka y’indege

Related Articles

Indege ya gisirikare yari irimo Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima hamwe n’abandi bantu icyenda yabonetse yashwanyaguritse.

Iyi ndege yaburiwe irengero nyuma y’uko yari imaze guhaguruka i Lilongwe mu murwa mukuru w’icyo gihugu  kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.

Amakuru yatangajwe n’ibiro bya Perezida Lazarus Chakwera avuga ko iyi ndege yabonetse mu ishyamba abari bayirimo bose bapfuye.

Bivugwa ko intandaro y’iyi mpanuka ari ikirere kitari kimeze neza.

Perezida Chakwera yahise ashyiraho ibihe bidasanzwe, asaba ko amabendera amanurwa kugeza igihe uwari umwungirije azashyingurirwa nkuko byatangajwe mu itangazo rigenewe abanyamakuru.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles