Date:

Share:

Perezida Kagame yasubije Nduhungirehe muri Guverinoma

Related Articles

Perezida Paul Kagame yagize Amb. Olivier Nduhungirehe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga amusimbuza Dr Vincent Biruta wabaye Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Izi mpinduka zabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024 nk’uko itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ribigaragaza.

Amb. Olivier Nduhungirehe yari yirukanwe muri iyi Minisiteri nk’Umunyamabanga uhoraho azize gukoresha ibitekerezo bye bwite muri gahunda za leta.

Hari muri Mata 2020.

Mu zindi mpinduka zakozwe Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe ari Minisitiri w’Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Yusuf Murangwa wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), agirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi. Ubuyobozi bwa NISR bwahawe Ivan Murenzi.

Amb. Olivier Nduhungirehe
Amb. Olivier Nduhungirehe

Itangazo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles