Date:

Share:

Bisi ya ‘International’ yakoze impanuka

Related Articles

Bisi ya kompanyi itwara abagenzi ya International  yavaga i Musanze yerekeza i Kigali yakoze impanuka igonga igiti kiri ku nkengero z’umuhanda igeze mu Karere ka Gakenke.

Ni bisi ya YUTONG RAH276D yakoreye impanuka mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke ahagana saa saba n’igice kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena 2024.

Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.

SP Mwiseneza yavuze ko hakomeretse batatu mu bari muri iyo modoka.

Yagize ati “Yagonze igiti kiri hakujya y’umuhanda, hakomereka batatu mu bagenzi bari muri iyo modoka, bajyanwa na Ambulance mu bitaro bya Ruhengeri.”

Bisi ya 'International' yakoze impanuka
Bisi ya ‘International’ 

Abo bakomeretse, ni Niyitegeka Jean Baptiste w’imyaka 33 wakomeretse ku mutwe no mu mugongo, Irasubiza Omela w’imyaka 21 wakomeretse ku kuboko na Berwa Dela Joe Ines w’imyaka 21 wakomeretse mu maso.

SP Mwiseneza yavuze ko hari gukorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles