Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umuhungu wa Perezida Kaguta Museveni yamaze kugera mu Rwanda mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame uteganyijwe ejo ku Cyumweru.
Gen Muhoozi yari aherutse gutangaza ko azasura u Rwanda akitabira irahira rya Perezida Kagame.

Yari yaraye atangaje ati “Ngarutse mu rugo i Rwanda, iwabo w’Intwali.”
Gen Muhoozi yeherukaga mu Rwanda muri 2023.

Avugwaho ko ari we wazahuye umubano w’u Rwanda na Uganda wari warajemo agatotsi agahuza Se na Perezida Kagame.
- Advertisement -