Senateri akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu ( Parti Liberal-PL), Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize uburwayi.
Yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.
UMUSEKE wavuganye n’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Uwera Jean Maurice, avuga ko amakuru y’urupfu rwe atari aremezwa.
Gusa amakuru yizewe avuga ko kugeza ubu abayoboke b’ Ishyaka riharanira kwishyira ukizana kwa muntu ( Parti Liberal-PL), bamaze kumenyesha ibijyanye no kwitaba Imana kwa kwe.
Donatille Mukabalisa yavutse mu 1960 avukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2013 kugeza mu 2024.
Uyu mubyeyi yari Senateri mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Ukwizira n’Ubwisanzure (Parti Libéral – PL).
Yize amategeko kandi yakoze mu nzego z’ubutabera no mu mirimo y’umuryango w’abibumbye (PNUD) mu Rwanda mbere yo kwinjira mu politiki mu buryo bwimbitse. Mukabalisa yanigishije muri Kaminuza yigenga ya Kigali.