Mulindwa Prosper niwe watowe kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023 nk’umuyobozi mushya w’akarere ka Rubavu asimbuye Ildephonse Kambogo.
Bwana Mulindwa yari umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro nyuma y’inama njyanama y’akarere yasheshwe kubera kunanirwa inshingano.
Asimbuye Ildephonse Kambogo nawe wahagaritswe ku mirimo n’inama njyanama y’akarere ka Rubavu nyuma yo kunanirwa guhangana n’ibiza biherutse kwibasira aka karere.
Yakoraga muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nk’umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi mbere yo kugirwa umuyobozi w’agateganyo mu karere ka Rutsiro.




- Advertisement -