Date:

Share:

Haciwe impaka ku iturika ry’ikiyaga cya Kivu

Related Articles

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA) cyamaganye amakuru arimo gucicikana avuga ko hari ibyago byinshi byo guturika kwa gaze iri mu kiyaga cya Kivu.

REMA ivuga ko izi nkuru zirimo n’iya National Geographic yatangaje ko gaze yazamutse ku gipimo cya 60%  ari ibihuha. Bivugwa ko iri zamuka ryongeye ibyago byo guturika bikabije kandi bikaba byateza akaga ibidukikije ndetse n’abantu batagira ingano bagatakaza ubuzima bwabo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe isesengura ry’ibidukikije n’ikurikiranwa ry’ikiyaga cya Kivu muri REMA, Eric Mudakikwa, yasobanuye ko amakuru aheruka mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 yerekana ko imyuka ya gaze mu kiyaga ihagaze neza.

Umunsi ku munsi ibipimo by’amazi birafatwa

Ibi yabitangarije  ikinyamakuru The New Times aho yavuze ko “nta kwiyongera gukabije kw’imyuka iri mu munsi y’ikiyaga cya Kivu kubera ko igihugu kirimo gucukura ingufu za gaze metani mu rwego rwo gukumira ibyago byo guturika.”

Mu gukemura impungenge z’uko gucukura gaze metani bishobora guteza iturika, Mudakikwa yijeje Abanyarwanda ko uburyo bwo kuyikuramo bukorwa hakurikijwe ubushishozi n’amabwiriza kugira ngo hirindwe guhungabanya ibindi bice by’ikiyaga.

Ati “Ntabwo ari ukuri ko gucukura gaze bishobora gutera iturika mu kiyaga cya Kivu. Gukuramo bikorwa nta guhungabanya umutekano w’ikiyaga.”

Mudakikwa avuga ko kuva mu mwaka wa 2018 hari ‘laboratoire’ yabugenewe ikurikira ikiyaga cya Kivu umunsi ku munsi kandi hashyizweho sitasiyo zijyanye n’ibibera mu nda y’isi kugira ngo hamenyekane hakiri kare iturika ryaba isaha n’isaha cyane cyane riturutse ku kirunga cya Nyiragongo.

Hakorwa iperereza ry’uko Ikiyaga cya Kivu gihagaze

Ati “Nta kibazo gishobora gutungurana kuko dukomeje ubufatanye bwa hafi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku bijyanye n’umutingito ndetse n’iruka rya Nyiragongo.”

REMA igaragaza ko ikiyaga cya Kivu kirimo kilometero kibe zibarirwa hatati ya 55 na 60 za gaze metani na kilometero kibe 270 kugeza 300 za dioxyde de carbone.

- Advertisement -

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles