Abahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop barimo Bull Dog na Riderman bategerejwe mu iserukiramuco ryiswe Kivu Beach Festival riteganyijwe gufungura tariki ya 29 Kanama kugeza tariki ya 01 Nzeri 2024.
Ni iserukiramuco rizabamo kwidagadura n’imurikagurisha (expo) mu rwego two guteza imbere imyidagaduro yo muri aka karere.

Iyamuremye Yves uyoboye itsinda ryateguye iyi fesitivale avuga ko baje gufasha abanyempano kwigaragaza no kubafasha kuzamura izina ryabo.
Ati “Ni umwanya abanyempano batandukanye bazigaragaza mu rwego rwo kuzamura impano zabo cyane ko abakoze neza zibatunga.”
Usibye abahanzi bakomoka muri aka karere barimo nka The Same n’abandi bakizamuka, Danny Nanone ndetse na Platini P nabo bazagaragara muri ibi bitaramo biteganyijwe kubera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu.
Iyi ije ari mwe muri gahunda ya Rubavu Nziza yatangijwe muri aka karere igamije guteza imbere ubukerarugendo muri uyu mujyi uhana imbibi na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kivu Beach Festival ije ikurikira iserukiramuco rya Kivu Fest ryaberaga naryo muri aka karere nyuma bigatangazwa ko ryimuriwe i Karongi.
Ubwo riheruka kuba abaritegura bijunditse ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kuba bwarabatereranye.