Date:

Share:

Burikantu yatawe muri yombi

Related Articles

Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi tariki ya 20 Nyakanga 2025.

Amakuru ava mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) avuga ko uyu munyarwenya akurikiranyweho gufungirana mu nzu abakobwa bari bamusuye.

Aba bakobwa bagiye kumureba iwe mu rugo aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu wa Binunga, kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, aza gusaba umwe kumusanga mu cyumba arabyanga, arabakingirana ababwira ko basohoka ari uko bamwishyuye amafaranga yabatanzeho y’itike na Fanta.

Burikantu

Abo bakobwa bigiriye inama yo guhamagara Polisi iraza irabafungurira, Burikantu na we ahita atabwa muri yombi.

Uyu musore amaze iminsi avugwa ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’amashusho yemeje ko ari aye yagiye hanze amugaragaza arigata mu gitsina cy’umugore.

 

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles