Umuhanzi Chriss Eazy ari mu gahinda gakomeye nyuma yaho mama we umubyara yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena 2025.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Junior Giti usanzwe areberera inyungu ze mu by’umuziki.
Uyu mubyeyi yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Nyarugenge, nkuko Giti yabitangaje akaba yari agiye gusezererwa.
Yagize ati “Yari amaze iminsi arwaye, yewe na nijoro twavuganaga atubwira ko yumva ameze neza mu gitondo ari butahe, ariko dutunguwe n’ukuntu twakiriye inkuru y’uko yitabye Imana.”


- Advertisement -