Perezida w’Amerika Donald Trump yemeje ko igihugu cye kigaba ibitero by’intambara kuri Irani nkuko ibitangazamakuru bya CBS na BBC muri Amerika bibitangaza.
Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu butasi bw’Amerika yabwiye CBS ko Trump yabaye aretse gutangiza ibitero mu gihe Irani yakwemera kureka gahunda yayo ya nikeleyeri.
Amakuru avuga ko Trump arimo gutekereza ku kuba Amerika yarasa ku kigo cya Fordo, ikigo cyubatse munsi y’ubutaka gitunganyirizwamo uranium Irani ikoresha muri gahunda yayo ya nikeleyeri.
Kuwa gatatu, umutegetsi w’ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei yanze ubusabe bwa Trump bwo “kumanika amaboko nta yandi mananiza” mu gihe Trump yavugaga ko ukwihangana kwe kwarangiye.
Kuwa Gatatu kandi ubwo Trump yari abajijwe ku kuba Amerika yakwinjira mu bitero kuri Irani, Trump yagize ati “Nshobora kubikora, nshobora [no] kutabikora.”
Kugeza ubu Iran yo yanze kumvira Amerika ku kuba yahagarika intambara.