Perezida Paul Kagame yongeye kwihanangiriza abatanga serivisi mbi agaragaza ko ari ikibazo kimaze igihe kinini kitarakemuka.
Yifashishije urugero rw’inkuru yamubayeho we bwite, Kagame yagaragaje ko hari umukobwa yise “mwiza kandi wagendaga neza” wamwakiriye nabi bikarangira we nabo bari kumwe bigendeye nta kintu bafashe—uyu mukobwa atabakiriye.
Ni inkuru yagarutseho mu Nama ya Biro Politiki y’umuryango FPR Inkotanyi yabereye muri Intare Arena kuwa 17 Nyakanga 2026.
Yagize ati “Nagiye ahantu twajyaga dukinira Tennis, turangije twicaye turuhutse tubanza gushaka uwagira icyo aduha arabura. Turahamagara haza umukobwa mwiza ugenda neza, aza afite Opener (urufunguzo rufingura amacupa) mu ntoki. Aho azatugereraho ambonye aramenya arampobera .”
Yakomeje agira ati “Arabanza arampobera, n’abandi turi kumwe abanyuramo, abanza kutuzungurukamo. Ndamubwira ngo wabaye uduha ibyo dushaka, byasaga nkaho byarangiriye aho ngaho. Tugeze aho twarambiwe turahaguruka turigendera.”
Avuga ku mico y’urubyiruko idakwiye, Kagame yakomeje yibaza ati ni “rubyiruko nyabake rumeze rutyo? Ni imigendere bagenda bakururuka.”
Perezida Kagame kandi yanakomoje ku mushoramari w’umunyamahanga nawe wahawe serivisi mbi mu ishoramari yashakaga kutangiza ku nkombe z’Ikiyaga cya Muhazi.
Yagaragaje ko yimwe serivisi asabwa ruswa, yihanangiriza abayobozi bananiza abashoramari bagamije indonke zabo bwite ko ari icyaha kitababarirwa.
Uyu mushoramari yashakaga kubaha ahantu azajya ashyira ubwato—umuyobozi amubwira ko bitashoboka—ariko nyuma biza kumenyekana ko yashakaga kumusaba ruswa.
Yagize ati “Kuri Muhazi, icyo kibazo nizere ko cyakemutse. Umuntu wakoraga iby’amajyambere ku mazi, yarahubatse inzu, ni umuntu uturuka hanze ushaka gukora ishoramari. Ashyira ubwato ku mazi, ashaka kugira ngo yubake aho buzajya buparika. Umuyobozi w’aho ngaho ati ‘No! Ntushobora kubikora.’ Bijya aho, ariko biza kumenyekana ko yashakaga ko abanza kumutugira kugira ngo amwemerere.”