Date:

Share:

Gakenke: Umukobwa yishe mucoma bakoranaga

Related Articles

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 34 wo mu Karere ka Gakenke wakoraga  mu kabari afunzwe akekwaho kwica mucoma akoresheje ikimene cy’icupa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Ruli mu ijoro ryacyeye ahagana saa 20h00 z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko uyu mukozi yatawe muri yombi ndetse iperereza ryatangiye gukorwa ku by’uru rupfu rw’uyu mugabo wakoraga akazi ka mucoma.

Yagize ati “Ni byo koko uriya mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 34 yafashwe arafungwa akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 50 wari mucoma. Iperereza ryahise ritangira ku cyateye uku gushyamirana.”

CIP Ngirabakunzi yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda urugomo n’ibisindisha kuko ari byo akenshi bikurura byaha.

Andi makuru ava muri aka gace avuga ko ahagana mu masaha ya saa moya z’ijoro ryo kuwa 16 Nyakanga 2026 ari bwo nyakwigendera Hatangimana Calliope yatumye ibirungo uyu Nyiramanzi waje kumwica.

Nyiramanzi ngo ubwo yari azanye ibyo birungo yabijugunyiye Hatangimana undi ahita ararakara, ashaka kumutera icyuma maze Nyiramanzi Espé akinga ivide yari afite rirameneka ahita afata ikimene cy’iryo vide agikubita nyakwigendera munsi y’ugutwi kw’iburyo.

Bivugwa ko  yahise agwa hasi ahita apfa.

Kugeza ubu Nyiramanzi yatawe muri yombi naho umurambo wa Hatangimana ujyanwa kwa muganga gukorerwa isuzuma.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles