Tom Byabagamba wigeze kuyobora umutwe w’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika (Republican Guard) yapfuye aguye muri gereza nkuko byemejwe na mukuru we Dr David Himbara.
Mu butumwa Himbara yashyize ku rubuga rwa X yagize ati “Tom Byabagamba, murumuna wanjye, yapfuye nyuma y’imyaka 12 muri gereza.”
Yakomeje agira ati “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa murumuna wacu dukunda, Colonel Tom Byabagamba, wapfiriye muri gereza mu Rwanda. Imana imuhe iruhuko ridashira.”
Tom Byabagamba yari umwe mu basirikare bakomeye mu Ngabo z’u Rwanda wari ufite ipeti rya ‘Colonel’.
Yatawe muri yombi muri Kanama 2014 hamwe na muramu we, Frank Rusagara, bahoranye mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Urubanza rwabo rwasomwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare tariki ya 31 Werurwe 2016, Byabagamba ahamwa n’ibyaha birimo guteza imidugararo muri rubanda, gusebya igihugu, guhisha ibimenyetso byashoboraga gukoreshwa mu gukora icyaha no kutubaha ibendera ry’igihugu.
Yakatiwe igifungo cy’imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare.
Mu Kuboza 2019 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho imyanzuro y’uko Byabagamba ahamwa n’ibyaha ariko rugabanya igihano cye kiba ku myaka 21 kigera ku myaka 15.
Kugeza ubu amakuru arambuye ku cyateye urupfu rwe ntaramenyekana.