Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje ko abahanzikazi barimo Ariel Wayz na Barbara Horn Teta uzwi nka Babo, bafunzwe.
Amakuru avuga ko aba bahanzikazi batawe muri yombi ku ijoro ryo ku wa 5 rishyira ku wa 6 Nzeri 2025 nyuma yo kurengeza amasaha y’akabari no gupimwa ibiyobyabwenge, ari byo bakurikiranyweho gukoresha.
The New Times ivuga ko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje ko aba banyamuziki bapimwe basanga bakoresha ibiyobyabwenge.
Aba bahanzikazi kugeza ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe dosiye yabo igikorerwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
- Advertisement -