Date:

Share:

‘Gogo’ yitabye Imana aguye i Kampala

Related Articles

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose wamamaye nka ‘Gogo’ mu ndirimbo zo guhimbaza Imana yitabye  Imana azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Gogo waguye i Kampala muri Uganda yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri 2025 nkuko byatangajwe na Bikem wa Yesu wari ushinzwe itangazamakuru n’iyamamazabikorwa bye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “R.I.P Gogo, mbega inkuru mbi! Mana nkomereza umutima.”

Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo yari yatumiwemo harimo n’icyabereye mu rusengero rwa Pasiteri Wilson Bugembe.

Ku wa 28 Kanama 2025 ni bwo Gogo Gloriose n’itsinda bari kumwe bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Uganda, aho yari afite igiterane cyabaye ku wa 29-31 Kanama 2025 kibera i Mbarara.

Ku wa 31 Kanama 2025 Gogo n’itsinda bari kumwe bahise berekeza i Kampala aho bari bafite gahunda na sosiyete yagombaga kwamamariza.

Nyuma yo kugera i Kampala, Gogo yatangiye kurwara araremba, ariko abantu bagira ngo biri bworohe cyane ko yari asanganywe uburwayi bw’umutima.

Ubu burwayi bwarushijeho gukomera birangira ajyanwe mu bitaro bya Kyegera Doctors Center, ariko akigerayo ahita yitaba Imana.

Uyu muhanzikazi yakunzwe kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bukora ku mitima ya benshi, n’uburyo yari akunze kuvugamo amagambo afite inyigisho.

Indirimbo ye “Every day, I Need Blood of Jesus” yakunzwe cyane, imufasha kumenyekana n’ikiraro cyo kumvwa kw’izindi ndirimbo ze zirimo “Uwo Mwana”.

Gogo yavutse mu 1989 i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba akaba yari umukristo mu itorero rya Angilikani. Ababyeyi be bombi bitabye Imana akiri muto.

Yari fite imyaka 36 y’amavuko.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles