Umuyobozi w’ingabo zigize diviziyo ya gatatu mu Ntara y’Iburengerazuba Maj. Gen Eugene Nkubito atangaza ko bafashe umusirikari w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) acumbikiwe n’umuturage mu murenge wa Cyanzarwe i Rubavu.
Ibi yabitangaje mu ijambo aherutse kugeza ku baturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu tariki ya 21 Kanama 2025 mu nama yibanze ku mutekano wo ku mupaka nk’akarere gahana imbibi na Congo.

Maj. Gen Nkubito yabwiye abaturage ati “Duherutse gufata umusirikare wa Congo hano. Yari acumbikiwe n’umuntu hano muri aka gace. Turamufite kandi n’ubu turacyamukoraho iperereza. Mutekereza ko yakoraga iki hano?”
Uyu Komanda w’ingabo muri iyi ntara ihana imbibi na Congo kandi yasabye abaturage b’Akarere ka Rubavu baturiye umupaka kwirengagiza ibihuha byambukiranya igihugu gituranyi, bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga na FDLR ivuga ko izagaruka kandi igahirika ubutegetsi buriho ubu.
Ati “Ntimugafate ko ibihuha biva muri Congo ari ukuri, ntimukabitege amatwi, abakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ko bazaza gufata ubutegetsi buriho.”
Nkubito kandi yatanze ubutumwa kuri Jenerali Majoro Pacifique Ntawunguka, umuyobozi mukuru w’ingabo za FDLR, Combattantes Abacunguzi (FOCA), abana n’umugore we baba mu Rwanda, ahamya ko nta terambere yazana mu Rwanda riruta iryo RDF yagizemo uruhare.

Ati “Iyi guverinoma yashyigikiye abana be bakiga amashuri na za kaminuza wayigereranya ute? Namugira inama, nk’uko abana be babikora, agataha mu Rwanda ntazapfe nabi.”
Reba video yose hano: