Date:

Share:

Kivu Fest yimuriwe i Karongi

Related Articles

Iserukiramuco ngarukamwaka rizwi nka Kivu Fest ryaberaga mu Karere ka Rubavu ku mucanga rusange ryimuriwe i Karongi.

Ni nyuma yaho ibitaramo by’uyu mwaka bitagenze neza aho abaritegura bijunditse ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kuba bwarabatereranye.

Ukuriye abategura Kivu Fest, Bruce Intoro, yatangarije The New Times ko umwaka utaha bazakorera, ibi bitaramo biba akenshi iminsi ibiri, mu Karere ka Karongi.

Ati “Turimo gushaka ahandi hantu hatandukanye mu turere tugize Kivu Belt [ariko] iy’ubutaha izabera mu karere ka Karongi.”

Andi makuru avugwa ku iyimurwa rya Kivu Fest nuko abanyabirori baza mu mujyi wa Rubavu ariko kubera ibikorwa bindi bihurirana bigatuma ubwitabire buba buke.

Abategura Kivu Fest kandi ntabwo bishimiye kuba ibitaramo byaragiye bihagarikwa na polisi kubera amasaha aho umuhanzi Kenny Sol yakuwe  ku rubyiniro aribwo ibintu byari bitangiye gushyuha.

Reba uko byari byifashe!

AMAFOTO: Inkumi ziganje mu bitabiriye igitaramo cya Kivu Fest

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles