Date:

Share:

Gutwara imirambo byinjiriza agatubutse Uganda Airlines

Related Articles

Sosiyete y’indege ya Uganda Airlines itwara abantu n’ibintu itangaza ko ikiraka cyo gutwara imirambo kinjiza agatubutse kurusha ibindi kuko iyo babaze ibiro usanga umurambo umwe ushobora kwinjiza asaga Milliyoni eshanu z’Amashilingi.

Kuva mu myaka ibiri ishize Uganda Airlines yasubukura ibikorwa imaze kwinjiza miliyoni 247 z’Amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 75 Frw) mu bikorwa byo gucyura mu gihugu abantu bapfuye.

Uganda Airlines ivuga ko umurambo washyizwe neza mu isanduku uba upima ibiro byinshi kurusha iby’umuntu muzima ndetse ko upima hagati y’ibilo 130 na 180.

Buri kilo cyishyurwa amadolari umunani bisobanuye ko nibura gutwara umurambo bishobora kwishyurirwa miliyoni eshanu z’amashilingi hafi saga miliyoni 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva mu Ukwakira 2021 Uganda Airlines yatwaye imirambo 47 ahanini iva muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Afurika y’Epfo, ibihugu Abanya-Uganda benshi bajyamo gushaka akazi.

Nibura buri cyumweru Uganda Airlines  ishobora gucyura mu gihugu umuntu wapfuye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles