Date:

Share:

AMAFOTO: Inkumi ziganje mu bitabiriye igitaramo cya Kivu Fest

Related Articles

Urubyiruko rwiganjemo abakobwa baturutse imihanda yose rwitabiriye igitaramo cya Kivu Fest kirimo kubera ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu ahazwi nko ku mucanga rusange (Public Beach).

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Nyakanga 2023 nibwo mu Karere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi hatangiye igitaramo cya Kivu Fest kizamara iminsi ibiri.

Umuhanzi Chriss Easy yaje ku rubyiniro ari hamwe n’ababyinnyi b’abakobwa

Ni igitaramo cyahuriranye na Weekend ndetse n’iminsi ibiri y’ikiruhuko ku bakozi ba leta kubera umunsi wo kwibohora.

Abantu bavuye imihanda yose baraye baje muri uyu mujyi wa Gisenyi ukurura abantu cyane ahanini kubera umucanga cyangwa ikiyaga cya Kivu.

Nubwo ubwitabire muri Kivu Fest bwabanje kugorana aho igitaramo cyari giteganyijwe gutangira saa 6:00 z’umugoroba cyaje gutindaho amasaha menshi kubera abantu bazaga ari bake, saa 11:00 nibwo abantu babaye benshi maze umuhanzi wa mbere, Chriss Easy, ahita ajya  ku rubyiniro.

Image
Abashoboye agatama nabo bifashe neza

Yaje gukurikirwa na Kenny Sol ariko we aza kugenda ahura n’utubazo rwa ‘Sound System’ rimwe na rimwe ibyuma bikavaho.

Ahagana saa 12:00 nibwo Polisi yasabye ko igitaramo gihagarara kubera amasaha, abantu bataha ubona batishimye kuko ibintu nibwo byari bitangiye gushyuha.

Image
Ni igitaramo kirimo n’abanyamahanga benshi
Image
Kenny Sol nawe yasusurukije abari muri Kivu Fest
Image
Kivu Fest iri kubera ku mucanga ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu muri Rubavu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles