Date:

Share:

Musanze: Hamaze kubarurwa miliyari 30 z’ibyangirikiye mu GOICO

Related Articles

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yemeje ko igenzura ry’ibanze ryerekanye ko agaciro k’ibicuruzwa byangiritse mu nkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Musanze kagera hafi kuri miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ingano nyayo y’ibyangiritse.

Mugabowagahunde yatangaje ibi ku mugoroba wo ku Cyumweru nyuma y’ibikorwa byo gufatanya kuzimya iyo nkongi yibasiye inyubako ya GOICO.

Iri soko rikoreramo abacuruzi bagera ku 2,000, kandi amagorofa ane yo hejuru yayo yahiye arakongoka burundu mu gihe igice cyo hasi (aho binjirirwa) ari cyo cyonyine kitagezwemo n’iyo nkongi ikomeye yatangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira.

Yagize ati “Igice cyo hasi cy’iyi nyubako nticyagezweho n’inkongi, ariko dushimira Imana ko nta muntu wahatakarije ubuzima muri iyo mpanuka.”

Yakomeje agaragaza ko “imibare y’ibanze yabonetse yerekana ko muri iri soko hari ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Gusa, igiciro nyacyo cy’ibyangiritse kizamenyekana kandi kigatangazwa igihe iperereza kuri iyo mpanuka rizaba rirangiye.”

Yongeyeho ko inyubako ubwayo ifite agaciro ka miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igihombo gikomeye ku bacuruzi

Hari bamwe mu bacuruzi bahatakarije imitungo yabo  yari ihagaze kuva muri miliyoni 7 na miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abacuruzi benshi bahuye n’iki kibazo ntibari bafite ubwishingizi, ibyo bikaba byarabashyize mu bihe bigoye cyane by’igihombo gikomeye.

Ku rundi ruhande hari ibigo by’ubucuruzi binini byari bifite ubwishingizi bukora, harimo na Simba Supermarket, yashoboye kurokoka iyo nkongi kubera ko iherereye mu gice cyo hasi.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles