Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Bayisenge Jeannette yanenze abagore banywa inzoga bakagenda bagwirirana mu muhanda.
Ni ubutumwa Minisitiri Bayisenye yagarutseho mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije ku kugira ‘Umuryango Utekanye kandi Ushoboye’.
Ni igikwa cyabereye mu Karere ka Rutsiro tariki ya 17 Gicurasi 2022.
Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga, Minisitiri Bayisenge yagarutse ku bagore banywa inzoga bakagenda bandika umunane [badandabirana].
Yagize ati “Hari amakimbirane agenda agaragara mu miryago aterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’ubusinzi. Ubusinzi buragenda bufata indi ntera, ugasanga iyo ndwara n’ababyeyi ntiyabasize.”
Yakomeje agira ati “Kubona umubyeyi w’umumama agenda yandika umunane mu muhanda ni ibintu bibaje, ntabwo ari umuco nyarwanda. Usibye n’ibyo hariho ubuharike, ubushoreke, kutumvikana n’ibindi bitandukanye. Mubyirinde muharanire kugira umuryango utekanye.”

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere ka Rutsiro nabo bemeza ko ibi bibazo birimo n’ubusinzi bikiri mu miryango imwe n’imwe nkuko Rucogoza Etienne uvuga.
Ati “Hakenewe ubukangurambaga cyane cyane imiryango ikigishwa kubana neza mu mahoro.
Ingabire Brigitte ukora mu muryango utegamiye kuri leta avuga ko bakiriye ibibazo 520 bijyanye n’amakimbirane yo muryango bagakemura 445.
Akomeza avuga ko akarere kabahaye ibibazo ibihumbi 5300 muri Werurwe 2022 ariko bamaze gukemura nibura 60 muri 800 biyemeje.
Ibi bibazo byose biri mu miryango basabwe kuzayegera ikaganirizwa kukubana neza.