Mu karere ka Kamonyi habonetse umugabo amanitse mu giti yapfuye muri iki gitondo cyo kuwa Gatanu Tariki 20 Gicurasi 2022.
Ibi byabereye ahazwi nka Bishenyi iruhande rw’Agakiriro ku muhanda wa Kaburimbo.
Ni umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 wari umanitse mu giti.
Bamwe mu babonye uyu murambo ntibahuza imvugo ku rupfu rwe aho bamwe bavuga ko yaba yiyahuye abandi bakavuga ko hashobora kuba hari abahamumanitse.
Abaganiriye na intyoza.com bavuga ko uyu mugabo nubwo yari yamaze gupfa akurwa mu giti hejuru ngo bamusanganye telefone ye ndetse n’ikofi n’inkweto n’imyenda.
Mu mvugo za bamwe zitandukanye, hari abavuga ko yaba yiyahuye abandi bakavuga ko yahamanitswe n’ababa bamwishe.
Abandi bavuga ko yaba ariwe ubwe wiyahuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Bwana Mwizerwa Rafiki yabwiye umunyamakuru ko nta makuru ahagije arahabwa ko gusa yabwiwe ko uyu yimanitse mu giti.
Muri aka karere ka Kamonyi hakomeje kugaragara impfu z’abantu bicwa mu buryo bw’Ubugome cyangwa se ubugizi bwa nabi.
Amakuru aheruka ni abagabo babiri bo mu murenge wa Nyamiyaga aho umwe yishwe n’abavuzwe ko ari abajura undi akicwa n’abantu bivugwa ko bari basangiye.