Kenshi dukunze kubona abasore bageza icyifuzo ku bo bakundana cyo kubana aho umusore atungura umukobwa agashinga ivi hasi akamwereka impenda amusaba kuyimwambika undi nawe akabyemera amuhereza urutoki cyangwa akamutera utwatsi.
Ni ikimenyetso ntakuka ko bombi bagiranye isezerano biyemeje kubana ubuzima bwabo bwose.
Bijya bibaho rero aho umusore atungura uwo yari yiringiye ko akunda mu ruhame ngo amukorere iki kimenyetso ariko umukobwa akamugarama.
Ni umwanya w’isoni n’ikimwaro ku musore uba umubayeho kenshi ugasanga agahinda n’ihungabana ahagiriye rimuteye gukurikizaho gukora ibintu bimeze nk’ubusazi..
Kigali Up yakusanyije ibintu bine wakora igihe waba uhawe igisubizo cya oya kinyuranye n’ibyo wari witeze, uzahite ukora ibi bikurikira.
Bika impeta yawe usenge
Ndatekereza ku babyemera gutyo kuko hari n’abatabyemera, iyo usaba umukobwa ko wamwambika impeta yo kumusaba kubana, utera ivi hasi, nubikora rero akabyanga uzahite ubika impeta yawe witonze, umanura n’ivi rya kabiri ubihindure isengesho aho kwigaragura hasi usabe Imana igufashe kwihanganira ihahamuka, intimba n’ububabare aguteye bizahita bishira.
Ugomba kubikora kuko Imana niyo ishobora byose, niyo ishobora kugufasha muri icyo gihe kigukomereye, uko gutabwa mu nama ntiwabyishoboza uba ukeneye amasengesho.
Wimuhatiriza
Reka kuguma kumuhatiriza mu ruhame ahari utekereza ko ari buvuge yego kuko agize impuhwe, oya yakubwiye niyo iri ku mutima we, zirikana ko urugo umusaba gushingana rutakubakira ku mpuhwe yagize kubera gutakamba cyane, ahubwo rwubakira ku rukundo kandi yaguhakaniye ko urwo kubana ntarwo agufitiye.
Muvandimwe rero niba bakubwiye oya, uzahite wigendera, niba uwo ari uwawe, igihe kizagera ahindure igisubizo cye ariko nta gitutu cyawe, imbaraga cyangwa undi muntu uwo ariwe wese wabyihisha inyuma, ikintu niba kigomba kuba kiraba.
Irinde kujya mu kabari
Nyuma yo kugutera umugongo uzakomeze gusenga wegere inzu y’Imana aho kwegera akabari, ibiyobyabwenge cyangwa n’izindi ngeso mbi wibeshya ko ari byo bigufasha kwibagirwa ibyakubayeho, niwishora mu muri ibyo uzangirika kurushaho urusheho gutsindwa.
Shakisha ubufasha buva ku Mana niho honyine hava ibiguhumuriza, ukakira ituze ugasubizwa, hanyuma ukazabona undi igihe uwo washakaga atigeze asubiza umutima we inyuma ngo ave ku izima.
Irinde kwiheba
Niba bakubwiye oya utari witeze mu ruhame birashoboka ko haba hari na byinshi watakaje muri urwo rukundo. Si impamvu yo kwiheba ngo wiyambure ubuzima kuko hari n’abiyahura, siho ubuzima burangirira, tekereza ko bitagenewe kuba gutyo, izere ko bitari mu bushake bw’Imana, ugende utuze, ibyakugenewe biri mu nzira biza bigusanga.
Nukora ibi bintu 4 byavuzwe haruguru bizakubera byiza igihe waba uhuye n’iki kibazo wowe utekereza iki ku gutera ivi mu ruhamwe?
Ni byiza cyangwa ni bibi?Tanga icyo ubitekerezaho hasi aho.