Imirwano yubuye hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yongeye kubyutsa ibihuha bimaze imyaka isaga 20 by’uko u Rwanda rushaka kugaba icyo gihugu (balkanisation) no kwigarurira uburasirazuba, by’umwihariko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Izo mpuha u Rwanda rusangira na Uganda zishingira ku mateka ya mbere y’umwaduko w’abakoloni agaragaza ko igice kinini cy’ubwo butaka cyigeze kuba icy’u Rwanda na Uganda kugeza mu mwaka wa 1885 ubwo abayobozi b’i Burayi bahuriraga i Berlin bakagabana ubutaka bw’Afurika, ari na yo mipaka ikoreshwa kugeza uyu munsi.
Ni ibitekerezo bihimbano byacuzwe mu gushaka ikinyoma gishyigikira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gushinja ibyo bihugu kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke kuko ‘bitera inkunga inyeshyamba za M23 kugira go bigere kuri uwo mugambi’.
Mu Nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi yateranye kuri uyu wa Gatatu yiga ku bibazo bya Politiki n’umutekano muke muri RDC, Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Claver Gatete, yamaganye ibirego by’ibinyoma RDC ikomeje gushinja u Rwanda.
Amb. Gatete yashimangiye ko u Rwanda rudafite inyunngu n’imwe yo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo ubwabo, yibutsa Leta ya RDC kugana inzego zishinzwe gukora iperereza no kugaragaza ukuri zirimo Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga Bigari rushinzwe Kugenzura Imipaka (EJVM).
Yagize ati “Ndagira ngo nkururire ibitekerezo by’Akanama gashinzwe Umutekano ku birego by’ibinyoma RDC ishinja u Rwanda ko rufasha M23. Ikirego icyo ari cyo cyose kijyanye n’iki kibazo gikwiye kumenyeshwa EJVM kugira ngo hakorwe iperereza ryigenga, ibintu RDC itarakora kugeza ubu.”
Yakomeje agira ati “U Rwanda kandi rwamaganye inkuru mpimbano zamamazwa na RDC ko ibihugu byo mu Karere bishaka kwigarurira Uburasirazuba bwa RDC. Ubu ni ubundi buryo Leta ya RDC igerageza gukoresha mu kwinjiza ibihugu by’abaturanyi mu bibazo n’intege nke byayo.”
Inama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano iteranye mu gihe mu byumweru bike bishize mu bice bitandukanye bya RDC hakomeje kugaragara amagambo y’urwango n’ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda cyangwa baketsweho gusa n’Abanyarwanda.
Inyeshyamba za M23 zivuga ko ziharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda
Impuguke mu bya Politiki mpuzamamahanga zivuga ko urwo rwango nirukomeza, hari impungenge ko muri iki gihugu hashobora kongera gukorwa Jenoside nyuma y’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka ikabakaba 30 ishize.
U Rwanda ntiruhwema kugaragaza ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC bishobora kubonerwa umuti gusa mu gihe ibihugu by’Akarere bifatanyije, cyane ko imitwe myinshi ibarizwa muri icyo gihugu ari iyashinzwe n’abaturuka mu bihugu by’Akarere.
Muri iyo mitwe harimo n’uwa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ari umwe mu mitwe yitwaje intwaro isaga 130 ibarizwa muri icyo gihugu nubwo izahuka ry’umutwe wa M23 ryatumye indi mitwe imera nk’iyibagiranye, imwe igahinduka abafatanyabikorwa na Leta.
Amb. Gatete yemeje ko u Rwanda ruzi neza ko FARDC irimo kurwanya M23 ifatanyije n’inyeshyamba za FDLR zifatwa nk’umutwe w’Iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse zikaba zaranafatiwe ibihano n’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi mu mwaka wa 2013.
Ati “FARDC igomba kwirinda guhengamira ku kugirana amasezerano n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro. Ni ibikorwa bivuguruzanya kandi bitesha agaciro ukwiyemeza kw’Akarere ndetse n’Umuryango w’Abibumbye mu guhosha amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yongeyeho ko ubwo bufatanye bwa FARDC na FDLR bushyira ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) mu bihe bigoranye cyane, kuko gufasha FARDC mu gihe ifatanyije na FDLR bivuze gufatanya n’umutwe wakoze Jenoside.
Ati: “Turahamagarira Akanama Gashinzwe Umutekano kwamagana ubwo bufatanye, kandi tunasaba MONUSCO kwirinda ubufatanye ubwo ari bwo bwose bwa gisirikare na FARDC, igihe cyose bazafatanya n’imitwe itemewe.”
Amb. Gatete yanagarutse ku buryo Loni yohereje umutwe udasanzwe w’ingabo zo kurwanya inyeshyamba za M23 mu mwaka wa 2013, akaba ari zo nyeshyamba zibanzweho icyo gihe ndetse zikananeshwa.
Uwo mutwe w’ingabo udasanzwe woherejwe kunganira MONUSCO ku ya 28 Werurwe 2019 hashingiwe ku mwanzuro 2098, ukaba utarigeze ureba kuri FDLR n’indi mitwe yabonye ijuru rito muri RDC.
Amb. Gatete yaboneyeho kunenga uburyarya no kurobanura mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri RDC. Yanamaganye kandi ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo gukorwa aho abasivili bakomeje kwicwa bahorwa ko ari Abatutsi.
Yagaragaje ko ibyo bikorwa by’urugomo bifite ingaruka ziremereye mu gihe abahigwa bazahitamo kwiyunga ku nyeshyamba bagerageza kwirwanaho no guharanira uburenganzira bwabo.
Ijambo rya Amb. Gatete ryaje rikurikira iry’Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye Bintou Keita, n’abandi badipolomate bagaragaje impungenge bafitiye urwango n’urugomo bikomeje gukorerwa Abanyarwanda n’Abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda muri RDC.
Intumwa ya RDC muri Loni Amb. Georges Nzongola-Ntalaja, yahakanye ko Leta ya Kinshasa iri inyuma y’imvugo z’urwango n’urugomo bikomeje kwibasira abaturage b’Abatutsi bari muri icyo gihugu by’umwihariko, n’Abanyarwanda muri rusange.