Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye umuhango wo gushyingura iryinyo rya Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu.
Patrice Lumumba amaze imyaka 60 yishwe.
Iryinyo rya Lumumba nicyo gice cyabashije gusigara nyuma yo gutwika umurambo we hakoreshejwe aside.

Iri ryinyo ryoherejwe muri Congo na Leta y’Ububiligi rizengurutswa ibice bitandukanye bya Congo.
BBC ivuga ko abaturage ba Congo bo mu mujyi wa Kinshasa bahawe amahirwe yo guha icyubahiro iki gice cy’umubiri wa Lumumba ufatwa nk’intwari yabo.

Ni umuhango witabiriwe na Perezida Félix Tshisekedi, umuryango wa nyakwigendera Lumumba n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Lumumba yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere kandi ni umwe mu bayobozi baharaniye ko Congo ibona ubwigenge yabonye mu 1960.
U Rwanda rwamaganye abavuga ko rushaka gufata igice cya Congo